PICNIC Y'ABAKOZI BA GS MARIE REINE RWAZA I RUBAVU

Nk'uko bisanzwe bigenda buiri mwaka, abakozi ba GS Marie Reine Rwaza bakoze rurgendo rwa picnic mu rwego rwo gusoza umwaka .

Iyi picnic y'umwaka w'amashuri wa 2021-2022 ikaba yarabereye mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ku wa gatandati tariki ya 6.8.2022

Abakozi bahagurukiye hamwe i Musanze kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima bafata urugendo rwerekeza i Gisenyi.

Bageze ku Mukamira barahagaze bafata petit dejeuner baza gukomeza bagenda bareba ibyiza biboneka kuri uwo muhanda nk'ikiyaga cya Nyirakigwene, urutare rwa Bigogwe n'ibindi.

Tugeze i Rubavu twagiye gusura uruganda rutunganya gaz methane, tuvayo tunyura kuri BRALIRWA, dukomeza tujya kuri plage ku Kivu mu mujyi rwagati wa Rubavu aho twumvaga akayaga ari na ko twifotoreza ku mucanga.

Nyuma twagiye gutembera ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, duhera kuri grande barrière dukomereza kuri petite barrière.

Nyuma twazamutse mu mujyi tujya gusura stade Umuganda na Paroisse gatorika ya Muhato. Ubwo amsaha yari amze gukura tujya mu cyiciro gisoza ari cyo kwiyakira.

Kwiyakira byabereye kuri hoteri Kivu Peace View yitegeye umujyi wa Rubavu n'ikivu.

Aho twari twicaye mu bushorishori bw'iyo gorofa twafashe amafunguro n'icyo kunywa hanyuma bamwe mu bakozi bafata ijambo.

Abafashe ijambo barimo uhagarariye abakozi, doyen w’abarimu, ushinzwe amsosmo, Intendant hasoza umuyobozi w'ishuri.

Mu magambo hagarukwagaho kwishimira uko umwaka wagenze, ubufatanye buranga abakozi no ku cyerekezo cy'ishuri.

Kubera ibyishimo abakozi batewe n'uru rugendo , hemejwe ko rwazajya rukorwa inshuro irenze imwe mu mwaka.