G.S MARIE REINE RWAZA YASUWE NA KAMINUZA Y'URWANDA ISHAMI RYA BUSOGO

Kuwa gatatu le 11/01/2023 urwunge rw'amashuri Mariya Umwamikazi twagize amahirwe adasanzwe yo gusurwa na kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya Busogo.

Abanyeshuri ba kaminuza barangajwe imbere n'abayobozi kaminuza yohereje baradusuye mu buryo bwo gutsura umubano hagati yacu binyuze mu mikino itandukanye .

Aha twavuga nk'imikino ya Basketball na Voleyball ku bahungu n'abakobwa.

Marie Reine yari ifite amakipe atatu voleyball y'abakobwa n'iyabahungu na basketball y'abakobwa; na kaminuza ni uko byari bimeze.

Uko imikino yagenze:

Ikipe ya Basket y'abakobwa ba Marie Reine yatsinze iya kaminuza 92-27 naho ikipe ya Voleyball y'abakobwa ba Marie Reine itsinda iya kaminuza amaseti 2-0 mu gihe ikipe ya kaminuzay'abahungu ya volleyball yatsinze iya Marie Reine amaseti 2-0 Nyuma y'imikino habaye ubusabane n'ibiganiro bitandukanye .

Abanyeshuri bahagarariye abandi nab'agapiteni b'amakipe bahawe umwanya bagira icyo babwira bagenzi babo .

Bose baranzwe no gushimira nogushishikariza bagenzi babo gukunda ishuri na sport kuko ari byo dukesha ubuzima bwiza .

Muri ubwo busabane umuyobozi waje ahagarariye kaminuza y'u Rwanda mu ijambo rye yavuze ko ari amahirwe bagize yo kuza gukorera imyitozo muri Marie Reine kuko bizabafasha mu mikino biteguye kujyamo mu minsi iri imbere , bikazabafasha kandi no kwinjira muri champion. Yashimiye ubuyobozi bw'ishuri rya Marie Reine N'abanyeshuri muri rusange uburyo babakiriye n'imyitwarire babasanganye cyane cyane uko abakinnyi bitwaye mu kibuga.

Padiri umuyobozi w'urwunge rw'amashuri Mariya Umwamikazi mu ijamborye yavuze ko ari ibyishimo n'umunsi mwiza wo gusurwa na kaminuza kuko bituma hari imyumvire ihinduka kubana kandi bagakura nabo bafite intego yo kujya kwiga muri kamenuza . Yabashimiye abanyeshuri uko bitwaye mumikino n'ubwitonzi bagaragaje .

Yakomeje avuga ko sport ari nziza kuko iruhura umubiri bityo ubuzima bukagenda neza . Yakomeje abashishikariza gukunda ishuri kandi bakagira icyerekezo .

Yashoje ashimira abashyitsi badusuye uko bigomwe bakaza gusura abana bato akomeza basaba ubufatanye muri byose.