IKIPE YA BASKET Y’ABAKOBWA YA GS MARIE REINE RWAZA YATSINZE IYA APR WOMEN BASKETBALL TEAM

Ni mu irushanwa ryitwa 3 on 3 ryateguwe na FERWABA ku wa 23.10.2021 ribera kuri Petit Stade i Kigali.

Ryahuje amakipe icumi y’abakobwa batarengeje imyaka 23.

Amakipe yagabanijwemo amatsinda abiri (poules) maze ikipe ya GS Marie Reine Rwaza iba iya mbere muri poule yayo bituma ihura muri kimwe cya kabiri cy’irangiza n’ikipe ya APR yari yabaye iya kabiri mu yindi poule. Ikipe ya GS Marie Reine Rwaza yaje gutsinda iya APR bituma ikina umukino wa nyuma.

Birangira itahanye umwanya wa kabiri mu gihugu.