NYIRICYUBAHIRO UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA RUHENGERI YARADUSUYE

Ku itariki ya 20 Mutarama 2022, ishuri rya Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ryagize umugisha wo gusurwa na Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vincent ,Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, aherekejwe na Musenyeri BIZIMUNGU Gabin, Igisonga cy'Umwepiskoipi akaba anashinzwe amashuri gatorika muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Nyuma yo kwakirwa mu ijambo ry'ikaze n'umuyobozi w'ishuri, Padiri NSABIMANA Evariste, Umwepiskopi yagejeje ijambo ku bakozi n'abanyeshuri ababwira ko yishimiye kubasura, akaba yarakomeje abashimira umusaruro ishuri ritanga mu nzego zinyuranye.

Muri zo twavuga imitsindire mu bizamini bya Leta na disipline biri mu rwego rwo hejuru. Mu ijambo rye kandi yanagarutse ku ikipe ya basket y'abakobwa y'ishuri ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y'igihugu, asaba ko yakomeza kwesa imihigo.

Nyuma y'iryo jambo, Umwepiskopi yasuye ibikorwa remezo by'ishuri cyane cyane ibishyashya byatashywe muri uyu mwaka w'amashuri birimo dortoir y'abahungu , chapelle , smart room na dortoir nshyashya y'abakobwa irimo kubakwa.

Aho yanyuraga hose yagaragazaga kwishimira ibyo bikorwa byiterambere ry'ishuri ari na ko anatanga inama ku buryo byakoreshwa neza bikanafatwa neza.

Abayobozi , abakozi n'abanyeshuri bakaba barishimiye cyane kuba Umwepiskopi yarabazirikanye akabasura.