UMWARIMU WA GS MARIE REINE RWAZA YABAYE INDASHYIKIRWA KU RWEGO RW'INTARA

Umwarimu wa GS Marie Reine Rwaza witwa MUHOZA Pacifique yatoranijwe nk'indashyikirwa mu ntara y'amajyaruguru mu mashuri yisumbuye yigenga muri uyu mwaka wa 2020-2021. Uyu mwarimu yigisha amasomo ya Chemistry na Biology. Mu byatumye atorwa harimo uburyo akurikirana club ya science y'abanyeshuri ikora ibikorwa byinshi, harimo no kuba abanyeshuri barakoze hand sanitizer. Yashimiwe kandi uburyo yigisha yita cyane ku bana anakoresha ikiranabuhanga. Ikindi n'uko yabashjije kwiteza imbere mu mishinga afite. Yahawe igihembo cya mudasobwa yashyikirijwe mu birori byabareye kuri Kigali Convention Center ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu , ku wa 5.10.2021


Yegukanye ibihembo birimo na MUDASOBWA

Certifica y'Indashikirwa