GS MARIE REINE RWAZA YATSINDIYE IBIKOMBE BIRINDWI MU CYUMWERU KIMWE

Mu gihembwe cya kabiri cy 'umwaka w'amashuri 2021-2022 ni bwo amarushanwa muri sport mpuzamashuri ( interschool competition) yongeye gusubukurwa nyuma y'igihe kitari gito isubitswe bitewe n'icyorezo cya Covid 19 cyibasiriye igihugu cyacu n'isi yose muri rusange.



Iyi mikino yongeye gushimisha abarezi n'abanyeshuri nyuma y'igihe kigera ku mwaka bari bamaze badakandagira ku bibuga, ibi bikaba byaratumye habaho gutegura neza iyi mikino kugeza ubwo igeze ku rwego rw' akarere ubona abantu babyishimiye cyane.



IMIKINO YO MURI ZONE



Ishuri ryacu rya GS MARIE REINE RWAZA riherereye muri Zone ya Remera ibonekamo imikino itandukanye mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye kandi mu byiciro byose, no ku banyeshuri bose, abahungu n'abakobwa.



Aha twavuga nka Volleyball, Football, Basketball n'indi.



Ishuri rya GS MARIE REINE RWAZA ryashoboye kwitabira mikino ikurikira mu byiciro byose :



Basketball, Volleyball, Football ku bahungu n'abakobwa. Muri iyi mikino yose ishuri ryacu ryatambutse gitore muri zone yacu ya Remera kuko bose baratsinze bajya guhangana n'andi mashuri aherereye mu mazone atandukanye y'akarere ka Musanze ishuri ryacu riherereyemo.



UKO IMIKINO YAGENZE KU RWEGO RW'AKARERE KA MUSANZE Kuwa 15 Gicurasi 2022 mu karere ka Musanze hakinwe imikino isoza amarushanwa ahuza amashuri ku rwego rw'akarere nyuma y'aho imikino mu majonjora yatangiye mu gihembwe cya kabiri ishojwe.



Iyo mikino ikaba yarabereye mu kigo cya Saint Vincent mu mujyi wa Musanze. GS Marie Reine Rwaza yaserukanye amakipe ane yari yaratsinze amajonjora muri zone. Ayo makipe ni aya basketball na volleyball ku bahungu n'abakobwa. Dore amakipe twakinnye na yo ku rwego rw'akarere n'uko twayatsinze:



1. Ikipe y'abakobwa y'abakuru (A'L)ya GS MARIE REINE RWAZA volleyball yahuye n'iya G.S NOTRE DAME DES APOTRE RWAZA umukino urangira ikipe ya G.S MARIE REINE RWAZA itsinze ikipe ya G.S NOTRE DAME DES APOTRE RWAZA amaseti atatu ku busa.



2. Ikipe ya volley ball yo mucyiciro rusange( o'level) ya G.S MARIE REINE RWAZA yahuye n'ikipe ya G.S KAMPANGA mu mukino wabahurije mw'ishuri rikuru rya MUHABURA (MIPC), umukino urangira ikipe ya G.S MARIE REINE RWAZA itsinze ikipe ya G.S KAMPANGA amaseti atatu ku busa.



3. Muri Basketball ikipe y'abakobwa y'abakuru (A'L)ya G.S MARIE REINE RWAZA yahuye n'ikipe ya ECOLE DES DE MUSANZE umukino urangira ikipe ya G.S MARIE REINE RWAZA itsinze ikipe ya E.SC DE MUSANZE amanota 34 kuri 11. 4. Ku bahungu ikipe ya basket y'abakuru (A'L) ya G.S MARIE REINE RWAZA yahuye n'ikipe ya APICUR mu mukino utari woroshye ariko waje kurangira ikipe ya G.S MARIE REINE RWAZA itsinze ikipe ya APICUR amanota 52 kuri 37.



Uku gutsinda kwatumye GS MARIE REINE RWAZA itahana ibikombe bine byose UKO IMIKINO YAGENZE KU RWEGO RW'INTARA Y'AMAJYARUGURU Ku cyumweru tariki ya 22.5.2022, habaye amarushanwa ku rwego rw'intara y’amajyaruguru ahuza amakipe yo mu cyiciro cy'abakuru (A'L) yatsindiye ibikombe mu turere tugize intara y'amajyaruguru. Habanje imikino mu MAJONJORA VOLLEY BALL ABAKOBWA:



GS MARIE REINE RWAZA yatsinze STELLA MATUTINA amaseti abiri ku busa BASKET BALL : Abakobwa: GS MARIE REINE RWAZA yatsinze GS St JEROME JANJA amanota 79 kuri 32 Abahungu: GS MARIE REINE RWAZA yatsinze GS St JEROME JANJA amanota 90 kuri 20 *** Muri FINAL dore uko byagenze:



VOLLEY BALL: GS MARIE REINE RWAZA yatsinze GS GAHUNGA amaseti atatu ku busa. BASKET BALL:



Abakobwa: GS MARIE REINE RWAZA yatsinze STELLA MATUTINA amanota 80 kuri 12 Abahungu: GS MARIE REINE RWAZA yatsinze GS GASIZA amanota 104 kuri 28.



Ibi byatumye GS MARIE REINE RWAZA itahana ibikombe bitatu bisanga bine yari yatsindiye ku rwego rw'akarere. Aya makipe atatu ya GS MARIE REINE RWAZA yatwaye ibikombe ku rwego rw'intara akaba azajya guhatana ku rwego rw'igihugu.