GROUPE SCOLAIRE MARIE REINE RWAZA YONGEYE GUTWARA IGIKOMBE KU RWEGO RW IGIHUGU

Ku cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2020, ikipe y'abakobwa ya GS Marie Reine Rwaza ya basketball yatwaye igikombe cyateguwe n'ishyirahamwe ry umupira wa baskeball mu Rwanda-FERWABA mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore International woman s day Basketball Tournement 2020 in Junior's category .

GS Marie Reine Rwaza yatwaye iki gikombe imaze gutsinda ishuri rya ADEGI ku manota 65 kuri 42.

Iki gikombe na none ishuri rya GS Marie Reine Rwaza rikaba ryaragitwaye no mu mwaka ushize wa 2019.

Amarushanwa yabereye kuri Petit Stade i Kigali.

Na none muri iri rushanwa umukinnyi wahize abandi ni uwa GS Marie Reine Rwaza ,witwa UWIMPUHWE Henriette na we akaba yarahawe igikombe ku giti cye kubera gutsinda wenyine ibitego 37.